Ikayi y'ibibazo by'umuturage mu ikoranabuhanga rigezweho Electronic-Notebook MIS

Iyi kayi yandikwamo ikibazo umuturage agejeje ku buyobozi hakanandikwamo imyanzuro cyangwa igisubizo umuturage ahawe. Noneho iyo atanyuzwe akomeje mu buyobozi bwisumbuye, cyangwa se yoherejwe ku zindi nzego akazaba ariyo yereka umuyobozi uzamwakira. Ibi bigafasha kureba neza icyo ubuyobozi bwafashije umuturage ku kibazo yabugejejeho. Umushinga wa E-Kayi(electronic Kayi) ufasha gushyira iyi kayi y'umuturage muri mudasobwa kandi yaba umuturage cyangwa umuyobozi ashobore gukurikirana neza ikibazo n'imyanzuro cyangwa ibisubizo byagihawe,ahariho hose no mu bihe byose.

Ikayi y'umuturage ubusanzwe yandikwagamo ibibazo n'imyanzuro cyangwa ibisubizo umuturage yahawe, n'ubwo habagaho gusigarana kopi y'ibyakozwe, aha ntibyabuzaga guhorana impungenge haba ku rwego rw’umuturage no ku rwego rw'abayobozi ku micungire y'amakuru cyangwa ibyanditswe muri iyo kayi. Aha ntitwabura no kuvugako kuyitwaza kenshi byatumaga ishobora kubura cyangwa se bikanagora kuko igihe cyose bisaba kuba umuturage aza ku biro by'ubuyobozi ayitwaje.

E-Kayi MIS rero ni igisubizo cy'izo mpungenge zose zavuzwe haruguru. E-Kayi MIS ifungurwa hifashishijwe internet cyangwa telephone. Umuturage ashobora kuyifungura cyangwa kuyisomera aho yaba ari hose ku isi ndetse n'umuyobozi nawe kurwego ariho rwose ashobora gukurikirana neza uburyo ibibazo by'abaturage bisubizwa n'ab'inzego zose zishoboye kugira icyo zikora kuri buri kibazo cyatanzwe n'umuturage igihe cyose gishyizwe muri E-Kayi MIS.

Ibindi E-Kayi ifasha yaba k'umuturage cyangwa umuobozi ni ugushobora gukurikirana no gutanga amakuru k'umuhigo n'ibyiciro cy'ubudehe by'umuryango. E-Kayi kandi ifasha kubika no gutanga Raporo zinyuranye zijyanye n'ibibazo byakiriwe,amakuru k'umuhigo w'umuryango n'ubudehe, byose hifashishijwe interneti cyangwa telephone. Kuri telephone ho ni butumwa bugufi buhabwa umuyobozi cyangwa umuturage kandi akaba nawe ashobora kubusubiza hakaba na application ya telephone ituma agera ku kibazo cye ndetse akanagira icyo yongera ku makuru arimo amwerekeye.